Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex)

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex)

Prepex ni uburyo bushya bumaze igihe gito butangijwe mu Rwanda, bukaba buje gukemura ibibazo bitari bikeya. Ubu buryo kandi bufite umwihariko wabwo, harimo kuba budasaba ibikoresho bihambaye, ubumenyi buhanitse, ntibumara igihe kinini, ntibusaba guterwa ikinya kandi ntibunasaba kubaga no kudoda ubukoreshejweho, ikindi kiyongeraho kuri ibyo n’uko ari na bumwe mu buryo bubasha kugabanya kwandura virusi itera SIDA kugera kuri 60%.

Nkuko Dr Lt Col Jean Paul Bitega, uyoboye igikorwa cyo guhugura no gukeba abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex) avuga, ngo ubu buryo bwavumbuwe bwatangiye kwigwaho hano mu Rwanda muri Gashyantare 2010. Nyuma yo kubugerageza kandi bagasanga ari uburyo bworoshye, bwizewe ndetse bwihutisha igikorwa cyo gukeba abagabo (gusiramura) ubu bwatangiye gukoreshwa hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro Bitega yagiranye n’abanyamakuru yasobanuye ndetse yerekana uko impeta ya Prepex ikoreshwa. Yavuze ko mbere y’uko igikorwa cyo kwambika impeta ya Prepex igitsina cy’umugabo kiba, habanza gukorwa isuzuma niba koko ugiye kuyambikwa abasha kuyikoreshwaho kuko ngo hari bamwe bagaragara basanga batabasha kuyikoresha.

Muri abo batabasha kuyikoresha ngo baba basanze bafite ibibazo birimo kuba imiterere y’igitsina cyabo idateye neza (aha ni igihe basanze akenge ko kunyariramo kari kuruhande), kuba afite infection (indwara zangiza igice cy’igitsina), kuba agahu k’igitsina gafatanye cyane bigatuma haboneka umwanya muto utakwirwamo impeta bakwambika. Ibi bimaze kugaragara kubagera ku 10% mubo bamaze kwakira. Iyo ibyo bimaze kugenzurwa hakurikiraho igikorwa cyo gupima virusi itera SIDA nyuma ukambikwa impeta itwara igihe kiri hagati y’iminota itatu n’itandatu gusa. Iyo umaze kwambikwa iyi mpeta urataha ugategereza igihe cy’iminsi irindwi ugasubira kwa muganga maze bakayigukuraho.

Kuba utegereza igihe cy’iminsi 7, Bitega yasobanuye ko haba hategerejwe y’uko impeta uba washyizweho ibanza gukora igikorwa cyo kwica igice kiba kigomba gukatwa ku gitsina cy’umugabo, ibyo bikaba bikorwa hahagarikwa amaraso yakagombye gutembera muri icyo gice, maze iyo ayo maraso ahagaritswe biviramo icyo gice gupfa akaba ari nacyo gikurwaho nyuma y’iminsi 7.

Ese bigusaba igihe kingana iki ngo ushobore gukora imibonano mpuzabitsina?

Twatangarijwe ko biba byiza iyo umuntu umaze gukebwa ategereza igihe kingana n’ibyumweru 6 kugira ngo yongere akore imibonano mpuzabitsina, naho muri icyo gihe cy’iminsi 7 uba ubasha kwihagarika uko bisanzwe ndetse ukanakora isuku bisanzwe, ikiba kidashoboka gusa n’ugukora imibonano mpuzabitsina.

Tubibutseko ubu buryo buje bwunganira ubundi bwari busanzwe buriho bwo gukeba abagabo (gusiramura), ariko ubwo buryo ubugereranije n’ubu bwa Prepex Dr Lt Col Jean Paul Bitega akaba avugako usanga bufite itandukaniro rinini cyane, kuko wasangaga ari uburyo bugoye inshuro eshanu kurusha Prepex, naho ubu buryo bushya buje bukaba bufite umwihariko wabwo kuko butuma ukomeza no gukora imirimo yawe iyariyo yose uko bisanzwe ibi bikaba bitandukanye cyane n’ubwari busanzweho kuko ababukoreshwagaho bongeraga kugira imirimo bakora bamaze gukira.

Kwisiramuza tubibutseko ari na bumwe mu buryo butuma uwabukoresheje abasha kugira isuku ndetse bikanarinda cyane igitsina gore kuba bakwanduzwa indwara nyinshi zifata imyanya ndanga gitsina. Ikindi twababwira ni uko abakorerwa ubu buryo kugeza ubu ntamafaranga bishyura.

 

Oliver Dushimiyimana – TOHOZA.com





Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex), Kigali, Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex), Kigali, Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex), Kigali, Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex), Kigali, Rwanda

Add Your Comments

 
 
Website designed by COM&C Ltd © 2011 - Contat - Sitemap - Activité complémentaire