Dore icyo wakora kugira ngo wirinde kurangiza vuba (igihe cy’imibonano mpuzabitsina)

Dore icyo wakora kugira ngo wirinde kurangiza vuba (igihe cy’imibonano mpuzabitsina)

 

Kurangiza vuba ni iki ?

Nk’uko tubikesha ibitabo nka Premature Ejaculation and Men Orgasmic Disorder bivuga ko kurangiza vuba ari igihe umugabo atabasha kuyobora ukurangiza kwe mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi ngo bikaba bimubaho guhera atangiye gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere.

Kurangiza vuba biziyeho, aha ho ni igihe umugabo yashoboraga kurangiriza igihe abishakiye, ariko nyuma y’igihe runaka agatangira kuzajya arangiza bimutunguye. Ibi rero bikaba bibaho nyuma y’uko umugabo ahura n’ibintu bimutesha umutwe cyangwa se bimuhangayikisha cyane.

 

Reka turebe icyo wakora rero kugira ngo urwanye kurangiza vuba :

1. Mbere na mbere ugomba kubanza kumenya ko kurangiza vuba atari ikosa ryawe, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe ukora neza.

2. Ikindi bigusaba ni ukumva ko ushaka kugera ku ntego yo gucika ku kurangiza vuba, kandi n’uwo mubonana nawe akiyemeza kubigufashamo. Bitabaye ibyo ntacyo wageraho.

3. Ugomba kandi kugira ikizere ko uzageraho ukabasha kuyobora kurangiza, kuko iyo nta kizere wifitiye ntacyo wageraho. Gukora imibonano mpuzabitsina bisaba ko mu mutwe haba harimo ikizere. Iki kizere ugomba kukishakamo ubifashijwemo n’umugore wawe, ibyo iyo byanze ni ngombwa kureba muganga kugirango abigufashemo.

4. Ugomba kugerageza kutanyunya igitsina cyawe n’amatako kuko aribyo bigusunikira ku kurangiza. Ibi ukwiye kubikora ugerageza kumenya urugero rw’ibyishimo ugeraho bikakuganisha guhita urangiza.

5. Ushobora nanone gukora imyitozo igufasha kwimenya no kwigenzura, aha twavuga nka "Yoga", bizagufasha kumenya cya gihe uba ugiye gusohora bityo bitume ubasha kwigenzura.


Ese abahanga bo baba babivugaho iki ?

1. Kaplan yahimbye uburyo yise “Stop and Go” ubu buryo ngo bukoreshwa mu gihe umugabo aba agenda akurikirana uko ibyiyumvo bye bigenda bihinduka, bityo igihe yumva agiye kugera igihe cyo kurangiza agasa n’ubihagaritse ho gato yakumva amaze kwisubiza akongera agakomeza igikorwa. Ibi kandi umugabo asabwa kubyumvikana ho n’uwo bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo naza kumva bigiye kumucika amucire amarenga hanyuma bose bagahagarikira rimwe ibyo bakoraga ntihagire unyeganyega.

2. Ubundi buryo nabwo bwavumbuwe na Seemans bukaza gushimangirwa n’abandi bahanga harimo Johnson, babwita “squeeze” ubu buryo nabwo ngo umugabo igihe arimo gukora akumva ibyishimo bitangiye kuzamuka bimuganisha kurangiza, acira irenga umugore baba barahanye iryo siri, ariko akabikora bitaragera kure, hanyuma umugore akamufatira munsi y’umutwe w’igitsina akahakomeza. Ibi ngo icyo biba bigamije ni ugufasha umugabo kubona ko yamenye ko agiye kurangiza, bityo bikamufasha nawe kwikomeza akabasha gutinza kurangiza.

 

Inama ya nyuma igihe ugerageje ibi byose ntibikunde, ni uko ugomba kwerekeza kwa muganga bakaba baguha imiti yagufasha. Ikindi gishobora kugufasha kandi ni ukujya kwikebesha (kwisaramuza).

 

Oliver Dushimiyimana – TOHOZA.com





Dore icyo wakora kugira ngo wirinde kurangiza vuba (igihe cy’imibonano mpuzabitsina)

Dore icyo wakora kugira ngo wirinde kurangiza vuba (igihe cy’imibonano mpuzabitsina)

Add Your Comments

 
 
Website designed by COM&C Ltd © 2011 - Contat - Sitemap - Activité complémentaire